KINGURA LEARNING PLATFORM LTD
Biheruka kuvugururwa [Ku wa 18 Ugushyingo 2024]
1.0 IRIBURIRO
1.1 Kingura Learning Platform Ltd (”tu, du” cyangwa “twe, twebwe” cyangwa “cyacu”) yubaha ubuzima bwite bw’abakoresha serivisi zacu (“ukoresha urubuga” cyangwa “wowe”). Iyi Gahunda y’Ubuzima Bwite isobanura uburyo dukusanya, uko dukoresha, uko dutangaza, n’uburyo turinda amakuru yawe, harimo n’amakuru y’umwihariko adatangazwa mu ruhame igihe usuye kingura.com. Urasabwa gusoma gahunda y’ubuzima bwite witonze.
1.2 Gahunda y’Ubuzima Bwite yubahirizwa kuri serivisi zitangwa na Kingura Learning Platform Ltd kandi ikubahirizwa ku bakoresha imbuga zacu za murandasi, ibicuruzwa ndetse n’izindi serivisi zo kuri iyi Gahunda y’Ubuzima Bwite itangazwaho. Iyi Gahunda y’Ubuzima Bwite ireba imbuga zose (Urubuga) ” za Kingura Learning Platform Ltd
1.3 Twihariye uburenganzira bwo gukora impinduka kuri iyi Gahunda y’Ubuzima Bwite igihe cyose kandi ku bw’impamvu iyo ari yo yose. Tuzakumenyesha ku byerekeye impinduka izo ari zo zose tuvugurura itariki yanditseho “Biheruka Kuvugururwa” y’iyi Gahunda y’Ubuzima Bwite. Impinduka izo ari zose zizatangira gushyirwa mu bikorwa ako kanya bikimara gutangazwa ko Gahunda y’Ubuzima Bwite yavuguruwe ku Rubuga, kandi utanze uburenganzira bwo kwakira ubutumwa bwihariye bumenyesha buri mpinduka cyangwa icyo gukosora. Uko ukomeza gukoresha urubuga rwacu bizafatwa nko kwemera bene izo mpinduka cyangwa amavugurura ayo ari yo yose kuri iyi Gahunda y’Ubuzima Bwite.
1.4 Urashishikarizwa gusuzuma mu buryo buhoraho iyi Gahunda y’Ubuzima Bwite kugira ngo ukomeze ugire amakuru ku mavugurura mashya, imikorere y’amakuru yacu n’uburyo ushobora gufasha mu kurinda ubuzima bwite bwawe. Iyi Gahunda y’Ubuzima Bwite ni kimwe mu bigize Amabwiriza yacu y’Imikoreshereze. Mu guhitamo gukoresha serivisi zacu, uba wemeye ko Kingura Learning Platform Ltd ikusanya kandi igatunganya amakuru yawe nk’uko bisobanurwa muri iyi Gahunda y’Ubuzima Bwite. Ntituzakoresha cyangwa ngo dusangize amakuru yawe uwo ari we wese wundi bihabanye n’amabwiriza asobanurwa muri iyi Gahunda y’Ubuzima Bwite.
1.5 Ushobora gusura ibice by’imbuga zacu udatanze amakuru ayo ari yo yose akwerekeyeho ku giti cyawe kandi utarinze kwemera ibyo urubuga rwohereza kuri mudasobwa cyangwa telefoni yawe. Muri urwo rwego, bisa n’ibidashoboka ko hari amakuru akwerekeye tuzagira cyangwa ngo tuyatunganye.
2.0 IKUSANYWA RY’AMAKURU YAWE
Dushobora gukusanya amakuru akwerekeye mu buryo butandukanye. Amakuru dushobora gukusanya ku rubuga arimo:
- Amakuru Bwite
Amakuru yihariye aranga umuntu ku giti cye, nk’amazina yawe, nomero ya telefoni, imeyili, n’amakuru yerekeye irangamimerere, nk’igitsina cyawe, umujyi utuyemo, n’ibyo ukunda, uduha ku bushake bwawe igihe usura Urubuga kandi ukuzuza ifishi kugira ngo usabe amakuru nkenerwa ku Rubuga. Ntabwo utegetswe kuduha amakuru yihariye y’uburyo ubwo ari bwo bwose, icyakora uko wanga kubikora bishobora kukubuza kugera ku amakuru nkenerwa ku Rubuga.
- Amakuru y’aho Uherereye
Amakuru y’aho uherereye nyirizina dukusanya tuyakuye ku gikoresho cy’ikoranabuhanga ukoresha (akusanywa kubera impamvu zigira aho zigarukira) cyangwa amakuru yerekeye ahantu rusange avanywe kuri aderesi y’igikoresho cyawe cy’ikoranabuhanga ukoresha kugira ngo ugere kuri murandasi.
- Amakuru Avanwa mu Bubiko
Amakuru ububiko bw’imbuga zacu bukusanya igihe ugeze ku rubuga rwacu, nka aderesi y’igikoresho cyawe cy’ikoranabuhanga, indangamuntu yawe ikuranga mu kugura no kugurisha hifashishijwe ifaranga ry’ikoranabuhanga, sisitemu ifasha igikoresho cyawe cy’ikoranabuhanga gukora, andi makuru yerekeye igikoresho cyawe cy’ikoranabuhanga, ibihe ugerera ku rubuga, imbuga wagiyeho ako kanya mbere cyangwa nyuma yo kujya ku Rubuga, ndetse n’izindi aderesi z’imbere mu rubuga n’iz’abandi bafatanyabikorwa wahawe.
- Amakuru y’Ibyo Ukorera kuri Murandasi
Amakuru yerekeye uko ukoresha serivisi zacu, uko usubiza za imeyili n’ubutumwa tukoherereza, n’ibikorwa ukorera ku zindi mbuga usura, harimo za paji z’imbuga za murandasi, ibirimo, n’amatangazo ureba cyangwa amahuza ukandaho, n’iyo ufungura, wohereza cyangwa ukanda amahuza muri za imeyili tukoherereza; amateka y’uburyo wagiye usura, n’imbuga nkoranyambaga ukoresha, harimo n’ibyo “usangiza” n’ibyo “ukunda” ku rubuga nkoranyambaga rwerekeranye na serivisi.
- Amakuru Aturuka ku Marushanwa, Impano ndetse n’Ubushakashatsi
Amakuru yawe bwite n’andi makuru ushobora gutanga igihe ugiye mu marushanwa cyangwa utanga impano na/cyangwa usubiza ku bibazo by’ubushakashatsi.
Hashingiwe ku buryo ukoresha urubuga, serivisi n’ibicuruzwa byacu, bizaba ngombwa ko ugerwaho n’amoko atandukanye y’Amakuru Bwite akusanywa n’uburyo butandukanye bwo gukusanya.
- Abakoresha urubuga banditswe
Wowe, nk’umuntu ukoresha urubuga, ibucuruzwa na serivisi byacu, ushobora gusabwa kwiyandikisha gukoresha urubuga rwacu, serivisi ndetse n’amakuru nkenerwa byacu mu buryo bwemewe n’amategeko. Mu gihe cyo kukwandika, tuzakusanya amwe mu Makuru Bwite ava kuri wowe binyuze mu buryo bwo gutangaza ku bushake bwawe. Amakuru Bwite ashobora kubazwa ku byerekeye:
- Kuvugana n’abaduhagarariye mu buryo ubwo ari bwo bwose
- kwakira amamenyesha binyuze mu butumwa bugufi cyangwa imeyili yerekeye iyamamazabikorwa
- kwakira za imeyili rusange zituruka kuri twe
Mu gukora igikorwa cyo kwiyandikisha, uba utwemereye gukusanya Amakuru yawe Bwite, harimo Amakuru yawe Bwite asobanurwa muri iyi ngingo, kimwe no kubika, gukoresha, cyangwa kwifashisha Amakuru yawe Bwite ari muri iyi Gahunda y’Ubuzima Bwite.
g. Abakoresha urubuga batanditswe
Niba uri umuntu ukoresha urubuga rwacu cyangwa serivisi mu buryo nta rundi ruhare rwawe, ndetse ntiwiyandikishe na gato, ushobora n’ubundi kugira amakuru agukusanywaho nta ruhare ubigizemo (”Ikusanywa ry’Amakuru Umuntu Atabigizemo Uruhare”. Bene iri Kusanywa ry’Amakuru Umuntu Atabigizemo Uruhare rishobora kubamo koherezwa amakuru n’inyandiko ku gikoresho cy’ikoranabuhanga, nk’uko bisobanurwa hasi, amakuru ya aderesi yihariye y’igikoresho cy’ikoranabuhanga ukoresha, amakuru y’aho uherereye, n’amakuru runaka y’uko usura urubuga, nk’amakuru y’amateka na/cyangwa igikorwa.
h. Abakoresha urubuga bose
Ikusanywa ry’Amakuru y’Umuntu Atabigizemo Uruhare ryubahirizwa ku bakoresha Urubuga batanditswe rizakoreshwa no ku bandi bose bakoresha urubuga na/cyangwa abasura urubuga, serivisi ndetse n’amakuru nkenerwa byacu.
i. Ibigo Dufitanye Isano
Dushobora gusangiza Amakuru yawe Bwite, harimo Amakuru Bwite akuranga ku giti cyawe, ikigo cy’ubucuruzi icyo ari cyo cyose mu biduhagarariye, ibigo by’ubucuruzi dukorana, ibyo dufatanya, cyangwa ibindi bigo byizewe dufitanye isano.
Icyakora, dusangiza gusa Amakuru yawe Bwite ikigo cyizewe iyo icyo kigo cyemera amahame yacu y’ubuzima bwite nk’uko bisobanurwa muri iyi Gahunda y’Ubuzima Bwite no kubungabunga neza Amakuru yawe Bwite nk’uko dusanzwe tubigenza.
j. Iyamamazabikorwa ryo kuri Imeyili
Ushobora gusabwa gutanga Amakuru Bwite amwe n’amwe, nk’amazina yawe na imeyili, kugira ngo ujye wakira ubutumwa burebana n’iyamamazibikorwa ryo kuri imeyili. Aya makuru aboneka gusa binyuze mu gutanga ku bushake bwawe kandi usabwa kwinjira ubyemeye muri gahunda y’iyamamazabikorwa ryo kuri imeyili.
k. Uko Abakoresha Urubuga Barubona
Mu gihe runaka dushobora kugusaba amakuru kugira ngo udufashe mu kunoza urubuga, serivisi n’imikoreshereze, nk’amakuru yihariye aranga abantu cyangwa ibyo ukunda mu buryo bw’umwihariko.
3.0 IKORESHWA RY’AMAKURU YAWE
Kugira amakuru nyayo akwerekeye bitworohereza kugufasha gukoresha imbuga zacu, serivisi n’andi makuru nkenerwa mu buryo bunoze, bworoshye kandi butakugoye ku giti cyawe, no kuguha serivisi/amakuru ushobora kuba wasabye, nk’ikoreshwa ry’imbuga zacu, serivisi n’andi makuru nkenerwa.
Amakuru atakuranga ku giti cyawe, ariko akaba ashobora gufasha mu kuduha kumenya muri rusange uko abakiriya bacu bameze, azakoreshwa mu bushakashatsi bwo kumenya imiterere y’isoko cyangwa mu kunganira imbaraga dukoresha mu iyamamazabikorwa. Bene ayo makuru ashobora kubamo ariko ntagarukire gusa ku byo ukunda bigendewe ku byo tukoherereza.
By’umwihariko, dushobora gukoresha amakuru akwerekeyeho akusanywa binyuze ku mbuga zacu kugira ngo:
- Dushyire mu bikorwa igabanywa ry’ibiciro n’amarushanwa.
- Twongere uburyo unyurwa nk’umuntu ku giti cyawe ukoresha urubuga.
- Twubahirize ibyo ukenera muri serivisi ndetse n’amakuru.
- Tuguhe serivisi nziza ihabwa abakiriya.
- Twubahirize inshingano zemewe n’amategeko hashingiwe ku mategeko n’amabwiriza abigenga.
- Dutegure amakuru-mibare y’ubushakashatsi n’ubusesenguzi bikoreshwa imbere mu kigo cyangwa ku bafatanyabikorwa.
- Tugeze ubutumwa bwamamaza ku bo bugenewe, amagabanyirizwa y’umuntu ku giti cye, amakuru yihariye y’ibikorwa n’andi makuru yerekeye amagabanyirizwa n’imbuga zacu kuri wowe.
- Twongere imikorere myiza n’imikoreshereze y’imbuga.
- Tugenzure kandi dusesengure ikoreshwa n’impinduka kugira tunoze uko ubona ibintu ku mbuga.
- Tukumenyeshe amavugurura yabaye ku mbuga.
- Dushobora gukurikirana no kubika ibyo tuganira nawe (harimo ibiganiro byo kuri telefoni na za imeyili) kugira ngo twizere kandi twubahirize ubuziranenge. Mbere yo gukora ibyo, buri gihe tuzajya tukubwira intego zacu ndetse n’intego yihariye yo gufata amajwi n’amashusho.
- Kuguha ibicuruzwa, serivisi na/cyangwa ibyifuzo bishya.
- Gukora ibindi bikorwa bindi by’ubucuruzi nk’uko bikenewe.
- Gusaba ibitekerezo no kukuvugisha ku byerekeye uburyo ukoresha imbuga.
4.0 ITANGAZWA RY’AMAKURU YAWE
Nubwo bwose gahunda yacu ari ugusigasira ibanga ry’amakuru yawe bwite nk’uko asobanurwa muri iyi nyandiko, dushobora gusangiza abandi amakuru twagukusanyijeho mu gihe twizera ko bikwiriye kubikora mu bihe runaka, mu bushishozi n’ubushobozi bwacu. Bene ibyo bihe bishobora kubaho ariko bitagarukira ku:
- Kubahiriza Amategeko Ayo Ari yo Yose Yihariye cyangwa ay’Igihugu cyangwa Kurinda Uburenganzira
Igihe twizeye ko gutangaza amakuru akwerekeye ari ngombwa mu kubahiriza ibisabwa n’ubutabera, guperereza cyangwa gukemura ibibazo byo guhutaza amategeko ya gahunda zacu, cyangwa kurinda uburenganzira, umutungo n’umutekano w’abandi, dushobora gutangaza amakuru yawe nk’uko byemewe cyangwa bisabwa n’itegeko cyangwa ibwirizwa iryo ari ryo ryose ryubahirizwa.
- Abatanga Serivisi bo mu Bindi Bigo
Dushobora gusangiza amakuru yawe abafatanyabikorwa batanga serivisi mu izina ryacu, harimo isesengura ry’amakuru, kwakira serivisi, gufata neza abakiriya ndetse n’ubufasha mu iyamamazabikorwa.
Dushobora guha akazi ibigo by’ubucuruzi n’abantu ku giti cyabo ko gukora imirimo runaka mu izina ryacu kandi dushobora gutangaza amakuru bwite yawe kuri abo bantu ku bw’impamvu zavuzwe haruguru, urugero, ku bwo kugenzura no kwemera imikorere, gutunganya ubwishyu, kohereza ubutumwa bw’iposita na imeyili, gusesengura imibare-makuru, gutanga ubufasha bw’iyamamazabikorwa, gutanga ibyavuye mu ishakiro n’amahuza ndetse no gutanga serivisi yo kwita ku bakiriya. Abo bantu bazasabwa kubahiriza ingingo zikomeye z’amasezerano dufitanye kandi bazagira ubushobozi bwo kugera ku makuru bwite akenewe mu gukora ibikorwa byabo kandi ntibashobora kuyakoresha ku yindi mpamvu iyo ari yo yose. Na none kandi, bagomba gutunganya amakuru bwite hubahirizwa iri Menyesha kandi nk’uko biteganywa n’Itegeko ryo Kurinda Amakuru mu Rwanda.
- Ubutumwa bwo Kwamamaza
Hashingiwe ku burenganzira utanga, cyangwa hamwe n’amahirwe ufite yo kwisubiraho ku burenganzira bwawe, dushobora gusangiza amakuru yawe abafatanyabikorwa ku mpamvu z’iyamamazabikorwa, nk’uko biteganywa n’amategeko.
- Ibigo Dufatanyije
Dushobora gusangiza amakuru yawe ibigo dufatanya, aho tuzasaba ibyo bigo dufatanyije kubahiriza Gahunda y’Ubuzima Bwite. Ibigo dufatanyije birimo ikigo cy’ubucuruzi kidukuriye (Bolingo Consult Ltd) n’ibindi bigo ibyo ibyo ari byo byose bishamikiyeho, abafatanyabikorwa b’ubucuruzi dufatanyije cyangwa ibindi bigo by’ubucuruzi tugenzura cyangwa biri mu nshingano zacu.
- Abafatanyabikorwa mu Bucuruzi
Dushobora gusangiza amakuru yawe abafatanyabikorwa b’ubucuruzi kugira ngo baguhe ibicuruzwa runaka, serivisi cyangwa amagabanyirizwa.
- Abandi Bafatanyabikorwa
Dushobora gusangiza amakuru yawe abamamaza n’abashoramari ku mpamvu zo gukora amasesengura rusange yerekeranye n’ubucuruzi. Dushobora kandi gusangiza amakuru yawe abo bafatanyabikorwa ku mpamvu z’iyamamazabikorwa, nk’uko bitenganywa n’amategeko. Ni muri urwo rwego, abafatanyabikorwa bazagera ku makuru yawe bwite. Dusangiza gusa amakuru yawe bwite abafatanyabikorwa bemera amahame yacu y’ubuzima bwite nk’uko bisobanurwa muri iyi Gahunda y’Ubuzima Bwite. Amakuru yawe bwite ntabwo azohererezwa abafatanyabikorwa utabyemeye.
Bitanyuranyije n’izindi ngingo z’iyi Gahunda y’Ubuzima Bwite, dushobora gutanga amakuru yawe bwite ku mufatanyabikorwa cyangwa abafatanyabikorwa mu rwego rwo kurinda uburenganzira, umutungo cyangwa umutekano wacu, abakoresha imbuga zacu cyangwa abafatanyabikorwa, cyangwa ubundi buryo nkuko biteganywa n’amategeko. Ntituzatanga tubizi amakuru yawe bwite ku mufatanyabikorwa uwo ariwe wese mu buryo butandukanye n’iyi Gahunda y’Ubuzima Bwite. Mu gihe amakuru yawe bwite yahabwa umufatanyabikorwa mu buryo butandukanye n’uko bisobanurwa muri iyi Gahunda y’Ubuzima Bwite, uzabimenyeshwa. Uzagira amahirwe yo gusaba ko tudatangaza ayo makuru.
- Ihererekanya ry’Ubucuruzi
Mu gihe twaramuka twongeye gutegura cyangwa tukagurisha igice gito cyangwa igice cyose cy’imitungo yacu yose, twibumbiye hamwe, twihuje, duhinduye ubugenzuzi, tugabanye, cyangwa tuguzwe cyangwa turi mu gikorwa cyo kugurwa n’ikindi kigo, dushobora guhererekanya amakuru yawe tukayaha ikindi kigo kizakomeza ibikorwa. Wemera ko iryo hererekanya rishobora kubaho kandi ko uhawe amakuru ashobora kwanga kubahiriza amasezerano akubiye muri iyi Gahunda y’Ubuzima Bwite.
Ntabwo dufite inshingano ku bikorwa by’abafatanyabikorwa uhererekanya amakuru bwite cyangwa akomeye, kandi nta bubasha dufite bwo gucunga cyangwa kugenzura ibyo basaba cyangwa ibyo bifuza. Igihe utacyifuza kwakira inyandiko, za imeyili cyangwa ubundi butumwa bumenyesha bituruka ku bafatanyabikorwa, ni inshingano yawe kubavugisha mu buryo butaziguye.
5.0 KUVANAHO UBURENGANZIRA BWAWE BWO KWEMERA
Ushobora kuvanaho uburenganzira bwawe bwo kwemera cyangwa kwisubiraho igihe icyo ari cyo cyose mu gutunganya amakuru yawe bwite kandi tuzahagarika gutunganya amakuru yawe bwite. Kuvanaho uburenganzira bwawe bwo kwemera ntibigira ingaruka mu kubahiriza amategeko yo gutunganya bishingiye ku burenganzira wabanje gutanga mbere yo kwisubiraho.
Tuzabanza tubone uburenganzira bwawe bwihariye bwo kwemera mbere y’uko dusangiza amakuru yawe bwite ikindi kigo icyo ari cyo cyose kitari Kingura Learning Platform Ltd ku mpamvu z’iyamamazabikorwa. Iyo uhisemo kwemera kwakira amatangazo n’inyandiko zamamaza bituruka ku kigo kitari Kingura Learning Platform Ltd, turagusaba gusoma politiki y’ubuzima bwite bw’icyo kigo kugira ngo umenye uko bazakoresha amakuru yawe n’uburyo ushobora guhindura ibyifuzo byawe bijyanye no kwamamaza hamwe nabo mu gihe uzabyifuza mu gihe kizaza.
Kuva mu gihe kugeza ku kindi gihe, dushobora kukoherereza ubutumwa bwerekeye amakuru n’ubw’iyamamazabikorwa byerekeye urubuga, serivisi na porogaramu zacu nk’amatangazo cyangwa andi makuru. Uramutse wifuza kuva muri gahunda yo kwakira bene ubwo butumwa, ushobora kwandikira imeyili [kingura@bolingoconsult.com]. Ushobora kandi gukanda ku ihuza ryo gusohokamo uzahabwa munsi y’ubwo butumwa bwose.
Uragirwa inama y’uko nubwo wahitamo gusohoka muri iyo gahunda, ushobora n’ubundi kwakira amakuru aturuka kuri twe yerekeye mu buryo bw’umwihariko uko ukoresha urubuga rwacu, serivisi n’amakuru nkenerwa cyangwa konti yawe hamwe natwe.
Mu kuduha Amakuru Bwite, cyangwa mu gukoresha urubuga rwacu, serivisi n’amakuru nkenerwa mu buryo ubwo ari bwo bwose, uba uremye isano y’ubucuruzi natwe. Ku bw’iyo mpamvu, wemera ko imeyili iyo ari yo yose yoherezwa iduturutseho cyangwa abafatanyabikorwa, kabone nubwo byaba ari imeyili itasabwe, itazafatwa nk’ubutumwa butifuzwa (SPAM), nk’uko iyo mvugo isobanurwa mu mategeko.
7.0 IGUMANWA RY’AMAKURU BWITE YAWE
Tugumana amakuru yawe bwite igihe cyose bikenewe kugira ngo twuzuze intego zikwiye zasobanuwe muri iyi Gahunda y’ubuzima Bwite, kubahiriza amategeko n’amabwiriza abigenga, cyangwa nk’uko tubikumenyesheje mu bundi buryo.
9.0 IMBUGA Z’ABAFATANYABIKORWA
Imbuga zacu zishobora kuba zigizwe n’amahuza agera ku mbuga z’abafatanyabikorwa ndetse na porogaramu wakwifuza, harimo amatangazo yamamaza na serivisi zo hanze, zidafitanye isano natwe. Ushobora kandi kongera koherezwa ku mbuga z’abafatanyabikorwa nk’ukoresha urubuga. Ikindi kandi, amahuza ageza ku mbuga zacu ashobora gushyirwa ku mbuga z’abafatanyabikorwa twamamarizaho. Kingura Learning Platform Ltd bidasubirwaho ntiyishingira uburyozwandishyi cyangwa inshingano iyo ari yo yose cyangwa yose uko byagenda kose ku mbuga z’abafatanyabikorwa, harimo, ariko bitagarukira ku makuru ayo ari yo yose agaragara cyangwa asakazwa ku/n’imbuga, inenge muri serivisi, itangwa ririmo amakosa ry’imibare cyangwa amakuru, cyangwa ibitero ibyo ari byo byose bya virusi, porogaramu mbisha cyangwa by’uburiganya.
Uretse gusa igihe byaba biteganywamo hano, ntituzigera dutanga amakuru yawe bwite ayo ari yo yose ku bafatanyabikorwa utabitangiye uburenganzira. Aya mahuza ntaba agamije kuba nk’uburyo bwo gushyigikira cyangwa koherezwa ku mbuga ziri mu mahuza. Imbuga ziri mu mahuza zifite gahunda zitandukanye kandi zihariye, amamenyesha, n’amabwiriza y’imikoreshereze, tukugira inama ko wabanza gusoma witonze. Ntitubazwa inshingano ku bitangazwa cyangwa ibanga n’imigirire y’umutekano na gahunda z’abafatanyabikorwa, harimo izindi mbuga, serivisi cyangwa porogaramu bishobora guhuzwa bigana cyangwa bituruka ku mbuga zacu. Bityo rero, nta nshingano dufite cyangwa uburyozwe ku buryo ibigo bikora bene izo mbuga bihuzwa zishobora gukusanya, gukoresha cyangwa gutangaza, kubona cyangwa mu bundi buryo gufata amakuru yawe bwite.
10.0 UMUTEKANO W’AMAKURU YAWE
Dukoresha ingamba z’ubuyobozi, za tekiniki n’iz’umutekano ugaragara mu rwego rwo gufasha kurinda amakuru yawe bwite. Mu gihe twafashe ingamba zifatika zo kurinda umutekano w’amakuru bwite uduha, menya ko hatitawe ku mbaraga zacu, nta ngamba z’umutekano zikwiriye cyangwa zitahungabanywa, kandi nta buryo bwo kohereza amakuru bwakwizezwa mu buryo bwo guhagarika kwinjirirwa uko ari ko kose cyangwa ubwoko ubwo ari bwo bwose bwo gukoresha nabi. Amakuru ayo ari yo yose atangarizwa kuri murandasi hari ibyago by’uko yahagarikwa kandi agakoreshwa nabi n’abantu batabyemerewe. Bityo rero, ntidushobora kwizeza umutekano wuzuye usesuye nuramuka utanze amakuru bwite.
11.0 UBURENGANZIRA UGENERWA N’AMATEGEKO
Hashingiwe ku mategeko akurikizwa, nk’uko bisobanurwa hasi, ufite uburenganzira bwinshi bufitanye isano n’ubuzima bwite bwawe no kurindwa kw’amakuru yawe bwite. Ufite uburenganzira bwo:
- Gusaba kugera ku makuru yawe bwite (azwi muri rusange nk’ ”amakuru ashobora gusabwa kugerwaho”). Ibi bigushoboza kwakira kopi y’amakuru bwite dufite akwerekeyeho no kugenzura ko tuyatunganya no kuyakoresha mu buryo bukurikije amategeko.
- Gusaba gukorwa kw’amakuru bwite dufite akwerekeyeho. Ibi bigushoboza gukosoza amakuru ayo ari yo yose atuzuye cyangwa atari yo dufite, nubwo dushobora gukenera kugenzura niba amakuru mashya uduha ari yo.
- Gusaba gusiba amakuru yawe bwite. Ibi bigushoboza kudusaba gusiba cyangwa gukuraho amakuru bwite igihe hatari impamvu nziza kuri twe yo gukomeza kuyatunganya. Ufite kandi uburenganzira bwo kudusaba gusiba cyangwa gukuraho amakuru yawe bwite igihe wakurikiranye uburenganzira bwawe bwo kwanga ko amakuru yawe atunganywa, aho dushobora kuba twaratunganyije amakuru yawe mu buryo butemewe n’amategeko, aho dusabwa gusiba amakuru yawe bwite kugira ngo twubahirize amategeko yo mu gihugu. Zirikana, icyakora ariko, ko hari ubwo tudashobora guhita twubahiriza icyifuzo cyawe cyo gusiba amakuru yawe ku mpamvu zimwe na zimwe zemewe n’amategeko, kandi tuzakumenyesha izo mpamvu, niba zikwiriye, mu gihe cyo kwakira icyifuzo cyawe. Zirikana ko ibi bishobora gutuma habaho guseswa k’uburenganzira bwawe bwo gukoresha urubuga.
- Kwanga gutunganywa kw’amakuru yawe bwite dushingiraho inyungu zemewe n’amategeko (cyangwa iz’abafatanyabikorwa) n’ahari ikintu cyerekeye imiterere yihariye ituma ushaka kwanga ko amakuru atunganywa kubera iyi mpamvu uko wumva ko bigira ingaruka ku burenganzira n’ubwisanzure bwawe bw’ibanze. Ufite kandi uburenganzira bwo kwanga aho dutunganya amakuru bwite yawe kubera impamvu zitaziguye z’iyamamazabikorwa. Mu bihe runaka, dushobora kwerekana ko dufite impamvu zemewe zo gutunganya amakuru yawe zo kurenga ku burenganzira n’ubwisanzure bwawe.
- Gusaba ihagarikwa ry’itunganywa ry’amakuru bwite yawe. Ibi bigushoboza kudusaba guhagarika itunganywa ry’amakuru yawe bwite mu miterere ikurikira: (a) iyo ushaka ko amakuru aba ari yo; (b) aho ikoreshwa ry’amakuru ridakurikiza amategeko ariko ukaba udasahaka kuyasiba; (c) aho wifuza ko tugumana amakuru kabone nubwo tutakiyakeneye nk’uko uyifuza gushyiraho, kubahiriza cyangwa kwivuganira mu bibazo bishingiye ku mategeko; cyangwa (d) wanze ko uko dukoresha amakuru ariko twifuza kugenzura niba dufite impamvu zemewe zirengaho zo kuyakoresha.
- Gusaba ihererekanya ry’amakuru yawe bwite kuri wowe cyangwa umufatanyabikorwa. Tuzaguha, cyangwa duhe ikindi kigo wahisemo, amakuru yawe bwite mu buryo bateguye, bukunze gukoreshwa, kandi bushobora gusomwa n’imashini. Zirikana ko ubu burenganzira bukoresha gusa amakuru yatunganyijwe mu buryo bwikora (automated), amakuru wemeranyije natwe kuyakoresha ku ikubitiro, cyangwa aho twakoresheje ayo makuru mu gushyira mu bikorwa amasezerano dufitanye nawe.
- Kwisubira ku burenganzira igihe icyo ari cyo cyose aho dushingira ku burenganzira bwo gutunganya amakuru yawe bwite. Icyakora, ibi nta ngaruka bizagira ku kubahiriza amategeko ko gutunganya uko ari ko kose kwakozwe mbere y’uko uvanaho uburenganzira bwawe bwo kwemera. Mu gihe uramutse wisubiyeho ku burenganzira bwawe, hari ubwo tutashobora kugira ubushobozi bwo kuguha serivisi zimwe na zimwe. Tuzakumenyesha niba ari uko bimeze mu gihe uzaba uvanaho uburenganzira bwawe bwo kwemera. Niba wifuza gushyira mu bikorwa uburenganzira ubwo ari bwo bwose busobanurwa haruguru, urasabwa kwandikira kingura@bolingoconsult.com
- Nta kiguzi gisabwa
Ntuzasabwa kwishyura ikiguzi cyo kugera ku makuru yawe bwite (cyangwa gushyira mu bikorwa ubundi burenganzira ubwo ari bwo bwose). Icyakora, dushobora kuguca amafaranga runaka iyo icyifuzo cyawe gisanzwe kidafite ishingiro, cyisubiramo cyangwa kirenze bikabije. Mu bundi buryo kandi, dushobora kwanga kubahiriza icyifuzo muri iyi miterere.
- Ibyo dushobora kugukeneraho
Dushobora gukenera amakuru yihariye aturuka kuri wowe kugira ngo adufashe kwemeza umwirondoro wawe no kugenzura ko uburenganzira bwawe bwubahirizwa kugira ngo tugere ku makuru yawe bwite (cyangwa kubahiriza ubundi burenganzira bwawe ubwo ari bwo bwose). Ubu ni uburyo bw’umutekano bwo kumenya neza ko amakuru bwite adatangarizwa umuntu uwo ari we wese udafite uburenganzira bwo kuyakira. Dushobora kandi kukuvugisha kugira ngo tugusabe amakuru yisumbuyeho yerekeye ubusabe bwawe mu rwego rwo kwihutisha igisubizo cyacu.
- Igihe ntarengwa cyo gusubiza
Tugerageza gusubiza ubusabe bukurikiza amategeko mu gihe cy’ukwezi kumwe. Rimwe na rimwe bishobora kudufata igihe kirenze ukwezi iyo ubusabe bwawe bukomeye cyangwa waratanze ibyifuzo byinshi. Muri ubu buryo, tuzakumenyesha kandi tugume kukugezaho amakuru ahuye n’ibiri gukorwa.
Ubu burenganzira bwose bushobora kubahirizwa binyuze mu kutwandikira kuri kingura@bolingoconsult.com
Ubu burenganzira bushobora kugira aho bugarukira mu miterere runaka, urugero, aho dushobora kwerekana ko dufite inshingano isabwa n’amategeko yo gutunganya amakuru yawe bwite.
12.0 KWEMERA IBYAGO BISHOBORA KUBAHO
Mu gukomeza gukoresha urubuga rwacu, serivisi n’amakuru nkenerwa byacu mu buryo ubwo ari bwo bwose, werekana ko ukomeje kwemera iyi Gahunda y’Ubuzima Bwite. Usobanukiwe kandi, wemeranya ndetse wemera ko nta koherezwa kw’amakuru cyangwa imibare bikorwa hifashishijwe murandasi bigira umutekano mu buryo bwuzuye, nubwo hafatwa ingamba zingana zite. Ubutumwa wohererezwa bushobora kunyura mu bihugu byinshi mbere y’uko bukugeraho – iyi ni yo miterere ya murandasi. Usobanukiwe, wemeranya kandi wemera ko tutizeza gutanga umutekano w’amakuru ayo ari yo yose uduha, kandi wohereza bene ayo makuru uzabyirengera. Ntidushobora kwemera inshingano zo kugera mu buryo butemewe cyangwa kubura amakuru bwite atari mu bushobozi bwacu bwo kugenzura.
13.0 GAHUNDA YEREKEYE ABANA
Ntidusaba ku bushake amakuru tuvana cyangwa ngo tujyane ku isoko yerekeye bana bari munsi y’imyaka 13. Nuramuka umenye amakuru ayo ari yo yose twakusanyije ku bana bari munsi y’imyaka 13, watuvugisha ukoresheje imirongo yo kutuvugishirizaho yatanzwe hasi.
Nomero ya telefoni: 0798653937
Imeyili: kingura@bolingoconsult.com
15.0 TUVUGISHE
Uramutse hari ibibazo cyangwa ibitekerezo ufite byerekeye iyi Gahunda y’Ubuzima Bwite, wavugana natwe kuri:
Nomero ya telefoni: 0798653937
Imeyili: kingura@bolingoconsult.com