Mu muco nyarwanda, kwita umwana izina si igikorwa gisanzwe kimutandukanya n’abandi gusa, ahubwo ni igikorwa gifite uburemere bwihariye, kirimo amarangamutima, amateka n’ibyifuzo by’umuryango. Abanyarwanda bavuga ko “izina ari ryo muntu,” bashaka kumvikanisha ko izina rifite igisobanuro kirenze amagambo asanzwe. Ni indorerwamo y’aho umuntu akomoka, ibihe umuryango we wanyuzemo ndetse n’ikerekezo cy’ubuzima bwe. Ni yo mpamvu izina rifatwa nk’ikirango giherekeza umuntu ubuzima bwe bwose, rikaba rifitanye isano n’imyitwarire, ikizere n’indangagaciro.
Abahanga mu rurimi n’umuco bagaragaza ko amazina atangwa hashingiwe ku marangamutima y’uwita umwana. Nk’uko Modeste Nsanzabaganwa wo mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco abivuga, kumenya igisobanuro k’izina bisaba kubaza uwaryise, kuko ari we uba azi impamvu nyamukuru yatumye arihitamo. Ibi bituma amazina aba nk’ubutumwa bwihariye bushobora gusobanurwa neza n’uwabaye isoko yabwo. Urugero ni amazina nka Ndayishimiye, agaragaza gushimira, cyangwa Niyonkuru, rishimangira agaciro n’ikizere abantu bafitiye Imana.
Mu mateka y’u Rwanda, amazina menshi yagiye agaragaza ibihe umuryango wabayemo. Iyo habaga hari ibigeragezo, ababyeyi bahitagamo amazina agaragaza ukwihangana n’ikizere k’ejo hazaza. Ni ho usanga amazina nka Ndayizeye, Nsabimana cyangwa Ndayambaje, agaragaza gusaba no kwizera ubufasha bw’Imana. Ku rundi ruhande, iyo habaye ibyishimo, izina rikaba igihamya cy’umunezero w’umuryango, nk’aho usanga amazina nka Ishimwe, Byishimo cyangwa Iradukunda, agaragaza urukundo n’ibyishimo byimbitse bitangwa n’Imana.
Ukwizera kw’Abanyarwanda kwagaragariraga cyane mu mazina, kuko ubuzima bwabo bwari bushingiye ku kwemera no ku Mana. Ni yo mpamvu amazina menshi agaragaza isano iri hagati y’umuntu n’Imana, nk’ayo bita Uwimana, Hakizimana, Nshimiyimana cyangwa Niyonsenga. Aya mazina agaragaza gushimira, gusaba no gushyira ubuzima mu maboko y’Imana, bigatuma izina riba nk’isengesho rihoraho.
Hari kandi amazina ababyeyi bahitagamo bagamije gutoza abana indangagaciro nziza. Aha ni ho usanga amazina nka Uwera, agaragaza ubuziranenge, Mugisha, risobanura umugisha Imana itanga, Umutesi, rishimangira ubupfura, cyangwa Ntirenganya, risobanura kutagira nabi. Aya mazina aba nk’inyigisho ihoraho ku mwana, kuko ahora yibutswa icyo agomba kuba cyo mu buzima.
Mu Rwanda rwa kera, cyane cyane mu gihe cy’ubwami, ubutwari bwari ingenzi cyane, bityo bikagaragarira no mu mazina. Amazina menshi yagaragazaga ubutwari, uburinzi n’ubwitange, aho dusanga amazina nka Rugamba, risobanura ujya ku rugamba, Rutikanga, risobanura udatinya, Rukara, rifitanye isano n’imbaraga n’ubuyobozi, cyangwa Ngabo, rifitanye isano n’ingabo z’igihugu. Hari n’andi nka Mutabazi cyangwa Rurinda, agaragaza gufasha no kurengera abandi. Aya mazina yagaragazaga ikifuzo cy’ababyeyi cyo kubona abana babo baba intwari z’ahazaza.
Byongeye kandi, Abanyarwanda bo hambere bibandaga cyane ku ntambara n’ibikoresho byakoreshwaga ku rugamba, kuko uburinzi bw’igihugu n’umutekano byari ingenzi mu mibereho yabo. Ibi byatumaga amazina amwe n’amwe agirana isano n’ibikorwa by’intambara cyangwa ibikoresho byayo. Urugero ni amazina nka Gakwaya, Nyirinkwaya cyangwa Rwamukwaya, bisobanura “umuheto”, igikoresho k’ingenzi mu kurwana. Aya mazina ntiyari amagambo gusa, ahubwo yari uburyo bwo gutoza abana kuba abarinda umuryango n’Igihugu no gukomeza umuco w’ubutwari.
Mu muco nyarwanda kandi, habagamo uburyo bwo kwita amazina buzwi nko “kugenura,” aho izina ryabaga rifite ubutumwa buhishwe. Ibi byashoboraga gushingira ku bibazo byabayeho cyangwa ku mibanire y’umuryango n’abandi. Urugero ni amazina nka Baribeshya, risobanura ko ababifuriza inabi bibeshya, amaherezo bazatsindwa, cyangwa Nsanzurwimo, rigaragaza umuntu uri hagati y’ibibazo. Aya mazina yabaga uburyo bwo kugaragaza ibitekerezo mu buryo bwihishe, rimwe na rimwe akagaragaza amarangamutima akomeye y’umuryango.
Hari n’amazina yihariye ajyanye n’imiterere y’ivuka ry’umwana. Abana b’impanga bashoboraga kwitwa amazina nka Gakuru na Gatoya. Umwana ukurikira impanga akitwa Cyiza, rimwe na rimwe bakamwita umwana bamubyinirira kuko ari mwiza. Abana bavutse bakurikirana bahabwaga amazina ajyanye n’umwanya wabo mu muryango, nka Nyandwi ku mwana wa karindwi, Minani cyangwa Nyiraminani ku wa munani, Nyabyenda ku wa kenda, Macumi ku wa cumi cyangwa Misago ku wa cumi n’umwe. Aya mazina yagaragazaga uburyo umuryango witaga ku miterere y’ivuka n’uburyo ubuzima bwari bumeze.
Mu bihe bya kera, ubuvuzi butaratera imbere, ababyeyi bamwe bitaga abana amazina yihariye bagamije kubarinda urupfu. Hari igihe bahitagamo amazina y’inyamanswa cyangwa amagambo asa n’adasanzwe, bagamije gutuma urupfu rutabafata nk’abantu basanzwe. Ni ho usanga amazina nka Nzabanita cyangwa Nzamwita, agaragaza ikifuzo cyo kubona umwana akura. Ibi byari bishingiye ku myizerere n’uburyo bwo gushaka gukomeza ubuzima mu bihe bikomeye.
Na none kandi, amazina yabaga uburyo bwo kuzirikana amateka n’intwari zigeze kubaho. Ababyeyi bashoboraga kwita abana babo amazina y’abami cyangwa intwari, nk’aho usanga amazina nka Rwabugili, Ndoli cyangwa Kamananga, bagamije gukomeza uwo murage no kuwugeza ku bisekuru bizaza. Ibi byafashaga mu kubungabunga amateka no gutuma urubyiruko rumenya aho rukomoka.
Muri rusange, amazina y’Abanyarwanda ni umutungo ndangamuco ukomeye ugaragaza ubuzima bw’abayitwaga, amateka y’imiryango n’indangagaciro z’Igihugu. N’ubwo ibihe bihinduka, akamaro k’izina gakomeje kuba ntagereranywa. Izina rikomeza kuba ikimenyetso k’inkomoko n’ikerekezo cy’ubuzima, rikaba umurage uhabwa umuntu kuva akivuka kugeza ubuzima bwe bwose. Ni yo mpamvu, mu muco nyarwanda, kwita umwana izina rikwiye ari igikorwa gikomeye, kuko ari uguha umuntu ishingiro ry’ubuzima bwe n’indangamuntu idasaza.