Search
0
Nta bicuruzwa biri mu mutwaro
0
Nta bicuruzwa biri mu mutwaro

KWIYANDIKISHA NO GUFUNGURA KONTI.

Kugira ngo ufungure konti kuri Kingura, ugomba kuba ufite:
● Nomero ya terefoni.
● Aderesi ya imeri (email address).
● Amazina yawe yanditswe mu nyuguti nto.
● Ijambo banga rikomeye.
Nyuma yo kwiyandikisha, uzuza neza umwirondoro wawe wandika amazina
yawe yose uko yakabaye ndetse n’andi makuru asabwa.

Yego. Gufungura konti kuri Kingura ni ubuntu.

Oya. Bisaba nomero ya terefoni hamwe na imeri.

Genzura niba:
● Interineti (Internet) ikora neza.
● Imeri wanditse ari yo.
● Amazina yawe yanditse mu nyuguti nto.
● Imyanya yose isabwa kuzuzwa yujujwe neza.

Kanda ahanditse:“Nibagiwe ijambo banga” (Forgot Password) ku
rupapuro rwo kwinjira, ukurikize amabwiriza ahari, kugira ngo ushyiremo
ijambo banga rishya.

Bishobora guterwa n’ibi bikurikira:
● Imeri cyangwa ijambo banga ritari ryo.
● Interineti (Internet) idakora neza.
● Kwiyandikisha kutarangiye.
● Amakuru ya konti atuzuye cyangwa atari yo.

Yego. Ushobora kuyahindura igihe icyo ari cyo cyose umaze kwinjira muri
konti yawe.

Yego. Konti yawe ushobora kuyikoresha ku bikoresho bitandukanye.

Tegereza iminota mike wongere ugerageze. Niba ikibazo gikomeje,
hamagara ubufasha bwa Kingura.

AMASOMO N’IMYIGIRE.

Kingura ni urubuga rukorera kuri murandasi (internet), rwigishirizwaho
amasomo atandukanye n’ubumenyi ngiro mu Kinyarwanda.

Kingura igenewe abantu bose, harimo:
● Abanyeshuri.
● Abakozi.
● Ba rwiyemezamirimo.
● Abarimu.
● Ababyeyi.
● Abashaka akazi.

Yego. Amasomo menshi yigishwa mu Kinyarwanda kugira ngo abayiga
(abanyeshuri) bayasobanukirwe neza.

Kingura itanga amasomo mu byiciro bikurikira:
● Siyansi, Ikoranabuhanga, Ubumenyi Bwisumbuye n’Imibare (STEM).
● Ubumenyi mu by’Imari n’Ubucuruzi.
● Ubuzima n’Imibereho Myiza.
● Ikoranabuhanga.
● Ubumenyi Rusange.

Yego. Ushobora kwiga ukoresheje terefoni igezweho (smartphone), tableti
(tablet) cyangwa mudasobwa.

Oya. Amasomo akurikiranwa kuri murandasi (internet) aho waba uri ho
hose.

Yego. Ushobora kwiga igihe ushakiye kandi ugasubiramo amasomo inshuro
zose ubikeneye.

Ese kugira ngo nige, bisaba interineti (internet) ifite imbaraga
nyinshi ?

Yego. Hari amasomo amwe atangirwa ubuntu, andi akaba asaba
kwishyurwa.

Ku barangije neza amasomo amwe n’amwe, bahabwa ikemezo.

KWISHYURA NO KUBONA AMASOMO.

Kwishyura bikorwa hifashishijwe uburyo bwose bwemewe kandi bugaragara
ku rubuga.

Yego, bitewe n’uburyo bwa “Mobile Money” bwashyizweho kuri urwo rubuga.

Iyo wishyuye neza, uhita ubona uburenganzira bwo gukurikira isomo
wishyuye.

Vugana n’ishami ry’ubufasha (support) ubahe amakuru y’ubwishyu bwawe
kugira ngo bagufashe.

Yego. Ushobora kuyasubizwa niba utariga nibura 40% by’isomo kandi
ugasanga ibikubiyemo bitajyanye n’ibyo wari ukeneye.

UBUFASHA MU BYA TEKINIKI.

Gerageza:

● Kuvugurura urupapuro (refresh).
● Kugenzura interineti (internet) yawe.
● Gukoresha indi burawuza (browser).
● Kongera gutangiza igikoresho cyawe (restart).

Reba niba interineti (internet) yawe ikora neza cyangwa ugabanye ireme
(quality) ry’amashusho (videos) niba bishoboka.

Amwe mu masomo ashobora gukururwa bitewe n’umwarimu wayateguye.

● Google Chrome.
● Microsoft Edge.
● Firefox.
● Safari.

Yego. Niba uhuye n’ikibazo mu kwiyandikisha, kwinjira, kwishyura cyangwa
gukurikira amasomo, twandikire:
● WhatsApp: +250798653937
● Imeri: Kingura@bolingoconsult.com

KWIGISHA NO GUFATANYA NA KINGURA.

Yego. Abafite ubumenyi n’ubushobozi bwo kwigisha bashobora gusaba
gukorana na Kingura nk’abigisha.

Yego. Kingura yakira kandi ishyigikira ubufatanye n’ibigo by’uburezi n’ibindi
bigo by’imyuga.

Kingura ishyira imbere uburezi kuri bose mu Kinyarwanda, bityo igafasha
abantu benshi kubona ubumenyi n’ubushobozi ngiro bibafitiye akamaro.

Oya. Kingura igenewe umuntu wese ushaka kwiyungura ubumenyi no gutera
imbere mu mwuga cyangwa mu mibereho ye bwite.

Kurikira Kingura ku mbuga nkoranyambaga zayo, kugira ngo uge ubona
amakuru n’amatangazo mashya.

If You Have Any Questions You Can Call Me 24/7

Take the First Step

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore magna aliqua.

01

Forward Thinking

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod
02

Actionable Content

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod
03

Forward Thinking

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod

Didn't find the answer?