Search
0
Nta bicuruzwa biri mu mutwaro
0
Nta bicuruzwa biri mu mutwaro

Imbuga Nkoranyambaga, Inzira Njyabukire n’Umusingi w’Iterambere!

Imbuga nkoranyambaga ni uburyo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu  guhuza abantu, basangira amakuru, ibitekerezo, amafoto, amashusho n’ibindi. Izi mbuga zituma abantu bashobora kuganira no gukurikirana amakuru y’abandi ku buryo bworoshye kandi mu gihe gito. Zimwe muri izo mbuga twavuga nka facebook, twitter (ubu yitwa X), Instagram, WhatsApp, TikTok n’izindi. Nyamara, izi mbuga zinatangaza amakuru y’ibinyoma, ibihuha n’ibitekerezo bigamije kuyobya abantu. Ni ngombwa rero kwiga uko twakoresha neza amakuru dusoma kuri izi mbuga, kugira ngo atugirire akamaro aho kutugiraho ingaruka mbi.

Mbere na mbere abakoresha imbuga nkoranyambaga, usibye kumenya aho amakuru aturuka, ni ngombwa no gusuzuma icyo agamije. Amwe mu makuru atangazwa agamije kumenyesha abantu ukuri, andi akamamaza, andi agashishikariza abantu gutekereza mu buryo runaka, ndetse n’andi akabiba urwango cyangwa urujijo. Umusomyi akwiye kwibaza ati: “Aya makuru agamije iki? Hari inyungu runaka agamije? Iki kibazo gifasha umusomyi kwirinda kugwa mu mutego wo kuyoborwa n’abandi mu bitamufitiye umumaro. Kutanyurwa manuma ni kimwe mu biranga umuntu w’umuhanga kandi ushyira mu gaciro.

Abantu benshi bagwa mu makosa yo gusangiza amakuru, basomye umutwe w’inkuru gusa (titre), batageze ku bisobanuro byimbitse. Nyamara imitwe y’inkuru akenshi iba igamije gukurura abantu (clickbait), ikagoreka ukuri. Gusoma inkuru yose bifasha gusobanukirwa neza ibivugwa, kumenya aho byabereye, igihe byabereye n’abo bireba. Aha ni ho umusomyi ashobora guhera ajora ibivugwa mu nkuru, akoresheje inyurabwenge, akamenya niba ari ukuri cyangwa niba ari ibihuha.

Amashusho n’amavidiyo (videos)  biri mu bikurura abantu cyane ku mbuga nkoranyambaga. Ariko na byo bishobora kugorekwa, guhindurwa cyangwa gukurwa ahandi, bigatangazwa nk’ukuri kandi ari ukugira ngo ababitangaza babone amaramuko bayobya abantu. Ni ngombwa kwitondera itariki, aho byafatiwe n’aho byashyizwe, kuko hari igihe amashusho ashaje ashyirwa hanze nk’aho ari mashya, bigateza urujijo n’umwuka mubi mu bantu. Gusuzuma bene ayo mashuso ni ingenzi cyane.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga kandi bashishikarizwa kugenzura amakuru mbere yo kuyatangaza mu baturage, kugira ngo hatabaho kuvogera izina ry’umuntu cyangwa gukwirakwiza ibihuha biganisha ku rwango, kuko bihanwa n’amategeko y’Igihugu cyacu. Ibi byerekana ko Igihugu cyacu gishishikariza Abanyarwanda kuba maso no gukoresha imbuga nkoranyambaga neza.

Amakuru yose si ko aba ari ukuri gushingiye ku bimenyetso. Rimwe na rimwe, amakuru amwe n’amwe aba ari ibitekerezo by’abantu ku giti cyabo. Umusomyi ufite ubushishozi akwiye kumenya gutandukanya ibivugwa nk’ukuri (faits) n’ibitekerezo (opinions). Ibi bifasha kudafata igitekerezo cy’umuntu nk’aho ari itegeko cyangwa ukuri kudashidikanywaho. Mu muco nyarwanda, kubaha ibitekerezo by’abandi ariko ukabihuza n’ukuri ni kimwe mu bintu by’ingenzi mu kubaka umuryango utekanye kandi wubakiye ku bumwe.

Ni muri urwo rwego, umuntu wese ukoresha imbuga nkoranyambaga afite inshingano, yaba uwandika cyangwa usangiza amakuru, zo gusakaza amakuru y’ukuri, afitiwe gihamya kandi afitiye abandi akamaro. Gusangiza amakuru atizewe bishobora guteza impagarara, ubwoba, umwuka mubi cyangwa amakimbirane muri sosiyete (société). Ni byiza kwibuka ko kudasangiza amakuru atizewe na byo ari umusanzu ukomeye mu kubaka umuryango nyarwanda n’itumanaho rifite ireme. Igihugu cyacu gihora gikangurira abantu kutagira uruhare mu gukwirakwiza amakuru ashobora guteza umwuka mubi mu bantu.

Amakuru y’ibinyoma ashobora guhungabanya umutekano, agatesha abantu ikizere mu nzego z’Igihugu, akanangiza isura y’abantu cyangwa y’ibigo. Mu bihe by’ibyorezo, amatora cyangwa ibibazo by’umutekano, ayo makuru aba ashobora kugira ingaruka zikomeye kurushaho. Gukoresha amakuru neza ni uburyo bwo kurengera Igihugu n’indangagaciro zacyo. Gutangaza  amakuru y’ukuri ni kimwe mu bisigasira amahoro n’ubumwe mu baturage. Abakuru n’ababyeyi bakwiye kurushaho gukangurira urubyiruko kumenya itandukaniro hagati y’ukuri n’ibihuha, ntibamire bunguri ibyo basomye byose cyangwa babonye ku mbuga nkoranyambaga, bagamije kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza.

Imbuga nkoranyambaga ni igikoresho gikomeye gishobora guteza imbere igihugu binyuze mu bumenyi n’itumanaho, ariko zishobora no guteza urujijo n’intambara z’urudaca iyo zitakoreshejwe neza. Gukoresha amakuru dusoma ku mbuga nkoranyambaga bisaba ubwitonzi, ubushishozi n’inshingano. Iyo buri wese abigizemo uruhare kandi akagendera ku ndangagaciro z’ubupfura, ubunyangamugayo n’ubushishozi, agahuza ibitekerezo n’ukuri no kubaha abandi, imbuga nkoranyambaga ziba umusingi w’iterambere aho kuba urubuga rwo gushakiraho amaramuko n’intandaro y’amakimbirane.

Abanditsi

Picture of Placide Bizimana
Placide Bizimana

Placide Bizimana ni Umwarimu w’Ikinyarwanda mu Iseminari Nto yo ku Rwesero, akaba ari n’Umukozi Wungirije Ushinzwe Kunononsora Inyandiko (Editorial Assistant) mu kigo Kingura. Yize mu Iseminari Nto yo ku Rwesero ahakomereza mu Ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo, nyuma akurikira amasomo ya Filozofiya mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi, aho yakuye Impamyabumenyi y’Ikiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0). Yakomereje kandi amasomo ye muri Kaminuza ya UTAB mu Ishami ry’Icyongereza n’Ikinyarwanda, ahakura Impamyabumenyi y’Ikiciro cya Mbere cya Kaminuza (A1). Yabaye umurezi mu Ishuri Ryisumbuye rya EFA Nyagahanga aho yigishaga Icyongereza n’Ikinyarwanda, mbere yo kwinjira mu Iseminari Nto yo ku Rwesero mu 2019, aho akorera kugeza magingo aya. Azwiho ubunyamwuga, ubwitange n’urukundo rwo guteza imbere ururimi kavukire, bikagaragarira mu byemezo by’ishimwe yagiye ahabwa. Afite uburambe mu nganzo y'amazina y’inka ndetse no mu miyoborere y’imisango y’ubukwe n’ibitaramo.