Search
0
Nta bicuruzwa biri mu mutwaro
0
Nta bicuruzwa biri mu mutwaro

Inkomoko y’Ibikoresho by’Itumanaho n’Itangazamakuru mu Rwanda n’Isi

Itumanaho ni uburyo bwose abantu bakoresha bahererekanya amakuru n’ubutumwa. Ibyo bishobora kunyuzwa mu mvugo, mu nyandiko, mu bishushanyo n’amafoto, mu mibare, mu muziki n’indirimbo, mu marenga n’ibindi bimenyetso binyuranye. Na ho itangazamakuru n’isangira ryayo tubikenera buri munsi, mu rugo iwacu, mu ishuri, ku kazi, mu nzira no mu muhanda aho tugenda.  Iyo duteze amatwi utubwira, iyo tuganira, iyo dusoma cyangwa twandika, tuba tugamije gusangira n’abandi ibitekerezo, ibyiyumviro n’amakuru. Umunyarwanda ati: “Ikintu cya mbere ni amakuru!”. Ikoranabuhanga ni ijambo rigezweho ryumvikanisha ko umuntu yitabaje ubwenge karemano akongeraho ubuhanga, ubumenyi, ubuhanzi na za tekiniki (techniques) zigenda zivumburwa ashobora kugera ku majyambere, akora ibiberanye n’igihe agezemo. Muri iyi nkuru turagerageza kuvuga mu magambo avunaguye ku bikoresho by’itangazamakuru n’itumanaho abanyarwanda bamenyereye ari byo radiyo, televiziyo, terefoni na mudasobwa.

Radiyo ni ingenzi ni na yo yabibimburiye. Inyaruka nk’umurabyo, igera kure, mu byaro iwacu ihagera nta makaraza, n’abatazi gusoma ntibaheza, abigunze iwabo mu kitumvingoma irabasusurutsa. Radiyo ni kabarankuru, itangaza izo ifitiye gihamya n’izo itahagazeho. Ibara inkuru zishyushye, iz’imvaho n’impuha, izihumuriza n’iz’inshamugongo, izabaye kimomo n’izitagira shinge, izisetsa n’izibabaje, ikongeraho n’amateka twita inkuru. 

Radiyo yahimbwe mu mwaka wa 1895 n’umutariyani Guglielmo Marconi. Mu Rwanda yahasesekaye gato mbere y’ubwigenge. Inzu ya Radiyo Rwanda i Nyarugenge yatashywe ku ya 19 Gicurasi 1961. Yabanje kuyoborwa n’umubirigi, M. Castermans, na ho mugenzi we René Bruyr yari ashinzwe gahunda n’imikorere yayo. Yageraga ku bantu batarenga ibihumbi bitatu (3000), babarirwagamo abatware, abasushefu, abihayimana, abanyamahanga n’abacuruzi bake babaga i Kigali mu mujyi. Ba kavukire batangariraga ako gasanduku kavugaga, kakivovota ubutaruhuka. Bakoraga ingendo bagiye kuvumba ibiganiro badasobanukiwe. Ngo iby’ikubitiro byari amakuru n’ibiganiro ku bworozi.

Mu 1963 Radiyo y’Abadage (Deutsche Welle) yashyikirije Radiyo Rwanda insakazamajwi ya Kilowate  mirongo itanu (50) dore ko yari imaze kubaka no gushinga iminara yayo i Kinyinya. Mu 1968 ni bwo hubatswe inyumba y’umuturirwa ya Radiyo Rwanda tubona i Nyarugenge,  imwe ngo     “ Igendwa n’abayizi abatayizi bagashya ibirenge”! Mu mwaka wa 2014,  Ikicaro cya Radiyo Rwanda kimuriwe  Kacyiru. Mu mwaka wa 1990 hashyizweho ibigo by’uturere bishinzwe itangazamakuru, bimwe byaje guhinduka ibyicaro bya radiyo za rubanda. Kuva mu mwaka wa 1994 ubushobozi n’ibikoresho byariyongereye, n’amaradiyo yigenga yahawe urubuga arisanzura, ubu avuka umusubizo. 

Televiziyo si byinshi tuyivugaho. Yahimbwe na John Logie Baird wa Sikotilandi mu mwaka wa 1926, yaje yongera amafoto ku majwi. Mu mwaka wa 1940 ni bwo yakoresheje amabara anyuranye; Ntitana n’icyo twita kamera (caméra). Umushinga wayo mu Rwanda watangijwe ku nkunga y’amahanga mu  mwaka wa 1990. Ku itariki ya 30 Ukuboza 1992 yasohoye amajwi n’amashusho bwa mbere. Intambara na Jenoside yibasiye abatutsi ntiyayirebeye izuba, kuko yongeye gukora bya nyabyo mu mwaka wa 1997. Kugeza ubu, ibigo by’amateleviziyo yigenga na byo bimaze kugwira mu Rwanda.

Ikindi gikoresho k’itumanaho Abanyarwanda benshi bamaze kumenyera ni terefoni. Yavumbuwe n’Umunyamerika Alexander Graham Bell ku wa 10 Werurwe 1876. Amagambo ya mbere yavugiweho ni  aya: “Bwana Watson, banguka ndagukeneye”. Uwo yari umukozi  we bafatanyije ubushakashatsi. Kuva ubwo kugeza ubu, yagiye inononsorwa, kuva ku rutsinga rwakururaga amajwi ruyageza mu mazu atuwe, cyangwa akorerwamo kugera ku maposita n’utuzu twacuruzaga iryo tumanaho rishya.

Amaterefoni yatejwe imbere burundu n’itumanaho rishingiye ku byogajuru (Satellites) guhera mu mwaka wa 1970. Kuva ubwo, umuntu aho ari hose ku Isi ashobora kuvugana n’undi uri iyo bigwa ku yindi migabane nta nkomyi, abikesha amajwi n’amashusho bisakazwa n’ibyo byuma. Amaterefoni ntayegayezwa yahindutse karahanyuze. Ubu agendanwa ni yo akoreshwa cyane. Izo zamamaye hagati y’umwaka wa 1980 na 1990. Mu mwaduko wazo zaguraga umugabo zigasiba undi. Uko iminsi yagiye yicuma, ni ko zagiye zihenduka. Uko imyaka igenda ihita ni ko hagenda hasohoka terefoni zigezweho zifite ubushobozi nk’ubwa mudasobwa. Tumaze kumenyera amazina nka Ayifoni (iPhone), Samusanga (Samsung), Gugo Pigiseri (Google Pixel) n’andi.  Ibyiza byazo si bike. 

Zunganira abashinzwe umutekano n’abayobozi mu nzego zose. Izinononsoye zigira uturusho. Zishobora kwakira no kohereza ubutumwa bugufi bwanditse burimo n’amashusho,  zirafotora zikabika, zireberwaho amafoto n’amashusho. Binyuze kuri murandasi  kandi zishobora gusomerwaho ibinyamakuru n’ibitabo. Muri make, terefoni igendanwa nk’uko aba kera babivugaga mu gisakuzo, ni nyabugenge n’ubugenge bwayo, ni rukomatanya, ni imberabyinshi.

Mudasobwa ni agahebuzo, ni indibagirabaswa, ni gahuzabuhanga. Ikora imibare nk’aho uvugiye aha. Irateranya, ikagabanya, irakuba, ikuramo, irasobanura ikagisha inama, yerekana ibishushanyo n’amafoto nka televiziyo, irandikishwa, igacapa ibisomwa. Yunganira umuntu mu mirimo inyuranye: Muri byinshi imuba hambavu nk’iyo igenzura amazi, amashanyarazi, terefoni, itumanaho kuko zishobora kohererezanya ubutumwa hagati yazo. Ikoreshwa ibaruramari n’iteganyamigambi. Igenzura akazi mu nganda, ubwikorezi mu mazi magari, mu kirere, muri za gari ya moshi no ku mihanda, n’ibindi. Utaramenya kuyikoresha agereranywa n’utazi gusoma no kwandika.

Inkomoko yayo ni akamashini kabara kakozwe na Blaise Pascal mu mwaka wa 1642 yunganiwe n’Umudage Leibniz mu mwaka wa 1670. Yateye intambwe idasubira inyuma mu mwaka wa 1940 hamaze kuvumburwa taranzisitoro (transistor) zishobora kubika byinshi na za silikoni mu mwaka wa 1960. Ibyo byatumye mudasobwa zibika byinshi mu bwonko bwazo, zirushaho umuvuduko mu mirimo zisabwa, zirushaho guhenduka, no kubikwa ahantu hato. Byabaye akarusho mu mwaka wa 1981 Adam Osborne akoze izigendanwa (Laptops), akurikirwa muri Mutarama 1982 na Bill Gates afatanije na Kazuhiko Nishi muri Mikorosofuti (Microsoft). Ubu iwacu zimaze gusakazwa mu mirimo itandukanye.  Izingiro ry’insobe zose z’itumanaho ryatumye ihabwa agaciro k’ikirenga. Interineti (internet) yageragejwe hagati y’umwaka wa  1970 na 1980. Ibaruwa ya mbere yoherejwe na yo yanditswe mu mwaka wa 1971. Mu mwaka wa 1989, Sir Tim Berners Lee yavumbuye impuzansobe (WWW) igereranywa n’urucundura ruhuza insobe z’itumanaho ku Isi yose. Ubu hashize imyaka isaga mirongo itanu (50) interineti tuzi ihuza abatuye Isi yacu, bandikirana, basangira ibitekerezo. Ubu gutara, gutunganya no gutangaza amakuru byitabaza mudasobwa kabuhariwe. 

 Ngayo amavu n’amavuko ya bimwe mu bikoresho by’itumanaho nk’uko tumaze kubisobanura, bikaba birimo kwifashishwa mu guhindura ubuzima bw’abatuye Isi. Nk’uko bamwe mu bahanga babivuze, nta gikoresho uko cyaba ari kiza kose, kidashobora kugira nabi. Hakenewe  rero uruhare rwa buri wese mu gukoresha neza ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga n’itumanaho, kugira ngo bidufashe mu kwiteza imbere no guhindura Isi kugira ngo  irusheho kuba nziza kuruta uko twayisanze.

Abanditsi

Picture of Placide Bizimana
Placide Bizimana

Placide Bizimana ni Umwarimu w’Ikinyarwanda mu Iseminari Nto yo ku Rwesero, akaba ari n’Umukozi Wungirije Ushinzwe Kunononsora Inyandiko (Editorial Assistant) mu kigo Kingura. Yize mu Iseminari Nto yo ku Rwesero ahakomereza mu Ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo, nyuma akurikira amasomo ya Filozofiya mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi, aho yakuye Impamyabumenyi y’Ikiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0). Yakomereje kandi amasomo ye muri Kaminuza ya UTAB mu Ishami ry’Icyongereza n’Ikinyarwanda, ahakura Impamyabumenyi y’Ikiciro cya Mbere cya Kaminuza (A1). Yabaye umurezi mu Ishuri Ryisumbuye rya EFA Nyagahanga aho yigishaga Icyongereza n’Ikinyarwanda, mbere yo kwinjira mu Iseminari Nto yo ku Rwesero mu 2019, aho akorera kugeza magingo aya. Azwiho ubunyamwuga, ubwitange n’urukundo rwo guteza imbere ururimi kavukire, bikagaragarira mu byemezo by’ishimwe yagiye ahabwa. Afite uburambe mu nganzo y'amazina y’inka ndetse no mu miyoborere y’imisango y’ubukwe n’ibitaramo.