Search
0
Nta bicuruzwa biri mu mutwaro
0
Nta bicuruzwa biri mu mutwaro

Inzoga Ni Imfura, Ikanyobwa N’imfura.

Mu muco nyarwanda, inzoga zagiye zigira umwanya ukomeye mu mibereho
y’abantu. Inzoga gakondo nk’urwagwa, inkangaza, amarwa, inturire
n’umutsama zakoreshwaga, mu birori, mu mihango n’imigenzo itandukanye
y’Abanyarwanda no mu gusangira n’inshuti n’abavandimwe. Gusangira
inzoga byagiye bifatwa nk’ikimenyetso cy’ubusabane, ubucuti no
kwishimana. Aho ni ho havuye imvugo igira iti: “Inzoga ni imfura, ikanyobwa
n’imfura.” Kuri ubu, mu Rwanda hari andi moko y’inzoga zirimo izo mu
nganda zizwi nka byeri ndetse na likeri (liqueurs) zifite ingano y’alukoru
(alcohol) iri hejuru, ndetse mu minsi ishize, ubugenzuzi bwakozwe
bwagaragaje ko zimwe muri zo zitujuje ubuziranenge. Ariko se bigenda bite
kugira ngo umuntu wari muzima anywe inzoga, nyuma y’akanya gato
atangire guhindura imyitwarire, agende adandabirana, afate ibyemezo
bidahwitse, kugeza n’aho atibuka ibyabaye? Ni izihe ngaruka inzoga zigira ku
buzima bw’umuntu ?


Mu nzoga habamo ikinyabutabire kitwa etanoru (ethanol) gituma umuntu
unyoye inzoga asinda. Iyo umuntu anyoye inzoga, iyo etanoru (ethanol),
yinjira mu mubiri cyanecyane binyuze mu gifu no mu mara, yagera mu
maraso, akayikwirakwiza mu bice by’umubiri birimo n’ubwonko. Iyo etanoru
(ethanol) igeze mu bwonko, ihindura uburyo uturemangingo twabwo
twohererezanya ubutumwa. Ni yo mpamvu inzoga zigira ingaruka ku bintu
birimo imitekerereze, kwibuka, kuvuga no gufata ibyemezo.
Muri make, impamvu ituma umuntu asinda ni uko icyo kinyabutabire cya
etanuru (ethanol) kiba kiyongereye mu maraso, kigatangira guhungabanya
imikorere isanzwe y’ubwonko. Uko umuntu anywa inzoga nyinshi mu gihe
gito, ni ko ingano ya etanoru (ethanol) igenda yiyongera mu maraso.
Kunywa inzoga utariye, bituma inzoga zinjira mu maraso vuba, umubiri
ugacika intege, umuntu agatangira gusinda.


Iyo inzoga zigeze mu mubiri, umubiri urazitunganya cyanecyane ukoresheje
umwijima. Anzime (Enzyme) yitwa “Alcohol Dehydrogenase” (ADH) ihindura
etanuru (ethanol) ikayigira “acetaldehyde”. Iki ni ikinyabutabire gifite
uburozi kandi kizwiho gutera indwara ya Kanseri, hanyuma indi anzime
(enzyme) yitwa “Aldehyde Dehydrogenase” (ALDH) igahindura
“acetaldehyde” ikayigira “acetate”, umubiri ugakomeza kuyitunganya.
N’ubwo ibyo bose bikorwa ariko, ubushobozi bw’umubiri bwo gutunganya
inzoga bufite umupaka. Ni yo mpamvu kunywa inzoga nyinshi mu gihe gito

bishobora gutuma inzoga ziyongera mu maraso vuba, zikananiza umubiri
ntushobore kuzitunganya, bikaba byatera ingaruka zitandukanye zirimo
n’urupfu.
Inzoga nyinshi rero ntizigira ingaruka ku muntu mu gihe yasinze gusa,
zishobora kugira ingaruka ku buzima bwe bwose no mu gihe kizaza. Ishami
ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima (WHO) (2004) rivuga ko inzoga
zifitanye isano n’indwara zitandukanye, ibikomere n’ibindi bibazo by’ubuzima
birenga magana abiri (200). Zimwe muri izo ndwara twavuga nk’indwara
z’umwijima, indwara z’umutima n’imiyoboro y’amaraso, ibibazo by’ubuzima
bwo mu mutwe ndetse na kanseri zitandukanye.
Ku bwonko, inzoga zishobora gutuma umuntu atakaza ubushobozi bwo
gutekereza neza, kuvuga no gufata ibyemezo. Iyo umuntu abaye imbata
y’inzoga, zituma habaho impinduka mu mikorere ye y’ubwonko. Hari n’igihe
umuntu unyoye inzoga nyinshi igihe kirekire agira ibyo bita mu rurimi
rw’amahanga “blackout”, aho akora ibintu ariko nyuma ntabashe
kubyibuka. Ibi bishobora kubaho iyo inzoga zibangamiye uburyo ubwonko
bubika amakuru mashya bwahawe.
Ku mwijima, kunywa inzoga nyinshi kandi kenshi bishobora kuwutera ibibazo
bikomeye. Umwijima ni wo utunganya igice kinini k’inzoga zinjiye mu mubiri,
bityo kunywa cyane bikawunaniza mu buryo bukomeye. Inzoga kandi
zishobora kugira ingaruka ku rwagasha (pancreas), umubiri wose ndetse
n’imikorere y’ubudahangarwa.
Ku bijyanye na kanseri, inzoga zibamo ikinyabutabite cya etanoru (ethanol)
kizwiho kongera ibyago bya kanseri. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye
Ryita ku Buzima (WHO) (2004) rivuga ko kunywa inzoga cyane byongera
ibyago by’indwara ya Kanseri zirimo iz’umunwa, umuhogo, umwijima,
amabere n’amara manini. Ikindi gikomeye ni uko ingaruka ku buzima
zishobora kubaho no ku ngano nke y’inzoga, ariko igice kinini k’ingaruka
zikomeye ziterwa no kunywa inzoga kenshi, cyanecyane kunywa nyinshi mu
gihe gito.
Si ibyo gusa, inzoga zishobora no kugira ingaruka ku mibereho y’umuntu.
Ubusinzi bushobora kongera ibyago by’impanuka, urugomo, amakimbirane
mu muryango, ibibazo ku kazi ndetse n’ibindi bikorwa umuntu ashobora
gukora kubera ko ubushobozi bwo gufata ibyemezo buba bwagabanyutse.
Iyo umuntu anywa ku buryo adashobora kugenzura cyangwa kugabanya

inzoga kandi azi neza ko zimutera ibibazo, bishobora kuba ikimenyetso
cy’uko yabaye imbata y’inzoga, bityo akaba akeneye ubufasha bw’abaganga.
Hari kandi igihe ubusinzi bushobora guhinduka ikibazo kihutirwa. Iyo umuntu
anyoye inzoga nyinshi cyane mu gihe gito, ingano y’alukoru (alcohol)
ishobora kurenga urugero (alcohol overdose) mu mubiri. Ibimenyetso
bishobora kuba kutabasha gukanguka, kwitiranya ibintu, kuruka, kugira
ibinya, guhumeka buhoro cyangwa nabi, ndetse no gutakaza ubwenge. Iyo
umuntu ageze kuri uru rwego, hakenerwa ubufasha bwihuse bw’abaganga
kuko ubuzima bwe buba buri mu kaga.
Ni iki rero twakora kugira ngo tugabanye izo ngaruka ziterwa no kunywa
inzoga nyinshi? Icya mbere ni ukugabanya ingano y’inzoga n’inshuro
tuzinywa. Umuntu unywa inzoga akwiye kwirinda kunywa nyinshi mu gihe
gito, kuko ari bwo inzoga zishobora gukwirakwira vuba mu maraso. Ni
ngombwa kandi kudatwara ibinyabiziga wanyoye, kuko inzoga zigabanya
ubushobozi bwo gufata ibyemezo no kugenzura umubiri. Umuntu ubona ko
yabaswe n’inzoga akaba atagishoboye kugenzura ingano y’izo anywa,
akwiriye kwegera abakozi b’ubuzima cyangwa izindi nzobere bakamufasha
amazi atararenga inkombe.
Mu Rwanda, izi ngamba zihura n’ubutumwa bwa “TunyweLess”,
ubukangurambaga bwa Leta bugamije gukangurira abantu kureka inzoga
cyangwa bakanywa mu rugero. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ubu
bukangurambaga bwatangijwe mu rwego rwo guhangana n’izamuka
ry’imikoreshereze y’inzoga, cyanecyane mu rubyiruko. Ubushakashatsi
bw’Ikigo cy’Ubuzima n’Ubushakashatsi (RBC) bwagaragaje ko ikoreshwa
ry’inzoga mu bantu bakuru ryazamutse riva kuri 41% mu 2013 rigera kuri
48% mu 2022.
Gahunda ya Leta y’u Rwanda yo gukumira inzoga zitujuje ubuziranenge no
gukangurira Abanyarwanda kunywa mu rugero, si ubutumwa bwo kuvuga
ko umuco wo gusabana ugomba kuvaho, ahubwo ni ugushishikariza abantu
gushyira ubuzima imbere, bakagabanya inzoga cyangwa ababishoboye
bakazireka. Umuco wo kwenga no kunywa inzoga gakondo, gusangira no
kwishimana mu birori ushobora gukomeza kubaho, ariko ntugomba kuba
impamvu yo gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga. Imfura si iyirata
ubwinshi bw’inzoga ishoboye kunywa, ahubwo ni iyirata ubushobozi bwo
kwifata no kurinda ubuzima, kuko burya ubupfura buba mu nda! Kunywa mu
rugero ni intambwe yo kugabanya ibyago, kutanywa na byo ni amahitamo

meza ku muntu ushaka kwirinda burundu ingaruka mbi ziterwa n’inzoga.
Inzoga zishobora kongera ubusabane mu bantu, ariko ubuzima ni bwo
bugomba kuza mbere, kuko amagara arasesekara ntayorwe. Tunywe mu
rugero, turinde ubuzima, turinde imiryango yacu, twubake u Rwanda
twifuza.

Abanditsi

Author picture