Search
0
Nta bicuruzwa biri mu mutwaro
0
Nta bicuruzwa biri mu mutwaro

Ubwenge Buhangano : Inkota y’Amugi Abiri.

Hashize ibinyejana byinshi, ubukungu bw’ikiremwa muntu bwubakiye ku murimo uturutse mu mbaraga z’amaboko n’ubumenyi bw’umutwe. Kuri ubu, hashize igihe gito Isi yinjiye mu gihe gishya k’iterambere ry’ikoranabuhanga, aho ubwenge buhangano (Artificial Intelligence) bugenda bufata umwanya ukomeye mu buzima bwa buri munsi. Kuva mu mashuri, mu buvuzi, mu nganda, mu bucuruzi kugeza no mu buzima busanzwe, ubwenge bw’ubukorano busigaye ari igikoresho gifasha abantu gukora ibintu vuba kandi neza, tutirengagije n’ingaruka iri koranabuhanga rikomeje kugira kuri ubu no kuri ejo hazaza h’ikiremwa muntu.


Mu rwego rw’uburezi, ubu bwenge bufasha abanyeshuri n’abarezi gukora ubushakashatsi mu buryo bwihuse mu rwego rwo gusobanukirwa amasomo atandukanye mu buryo bworoshye. Nka “ChatGPT” ishobora guhindura inyandiko iri mu rurimi rumwe ikayishyira mu ndimi zitandukanye nta makosa abayemo, ibyo bigakorwa mu gihe gito cyane. Igitangaje ni uko ibi byose ibikora nta mushahara isabye, itinuba, kuko itananirwa kandi igakora amasaha yose.


Mu buvuzi, ubwenge buhangano nka “ChatGPT” bushobora gufata ibisubizo by’ibizamini by’imashini zo kwa muganga, bukamenya icyo umuntu arwaye, bukanatanga ingero z’imiti yahabwa, bugatanga isesengura rishingiye ku makuru menshi (data). Ibi bigafasha gutanga ubuvuzi bwihuse kandi bunoze.


Mu bucuruzi, ubwenge buhangano butuma ubucuruzi bukura bugahangana ku isoko kandi bukagira umwihariko, binyuze mu guhanga udushya no gutekereza ibirenze ibisanzwe. Abashakashatsi n’abatekinisiye (techniciens) bayikoresha mu kubona ibisubizo bishya, gukora imishinga igezweho no kunoza serivisi zitandukanye, bikabafasha mu gufata ibyemezo no kunoza imikorere y’ibigo. Abahanga bavuga ko imwe mu nyungu zikomeye z’ubwenge buhangano ari ukuzigama igihe no kongera umusaruro. Ibyari gusaba amasaha menshi bishobora gukorwa mu minota mike, bigafasha abantu kwibanda ku bindi bikorwa by’ingenzi.



N’ubwo hari ibyiza byinshi dukesha ubwenge buhangano, abasesenguzi ntibahwema kugaragaza impungenge ziterwa no kuba ikiremwa muntu kigenda kigizwayo n’umuvuduko iri koranabuhanga rimaze kugeraho. Zimwe muri izo mpungenge twavuga nk’ubwoba buterwa n’ubushomeri, kuko uko ubu bwenge buhangano bukomeza gutera imbere, ni ko imirimo myinshi yari itunze abantu ishobora gusimburwa n’imashini. Ikindi kibazo gikomeye ni ukugabanyuka k’ubushobozi n’ubwigenge bw’imitekerereze ya muntu. Iyo umuntu amenyereye kubona ibisubizo byose atabanje gutekereza, agenda aba imbata yabwo, agatakaza ubushobozi bwo kwiyumvisha no gukemura ibibazo akoresheje ubushobozi bwe.


Byongeye kandi, ubunebwe no kudakora ubushakashatsi bwimbitse bikomeje kuba ikibazo mu Isi ya none. Bamwe mu banyeshuri n’abakozi bakoresha iri koranabuhanga mu gukora imikoro batabanje gusesengura amakuru bahawe, bagahita bayafata nk’ukuri kuzuye. Ibi bituma bavoma ubumenyi budafite ireme. Si ibyo gusa kandi, ubwenge buhangano bushobora rimwe na rimwe gutanga amakuru atari yo cyangwa atuzuye. Kubwiringira cyane bishobora gutuma abantu bafata imyanzuro itari yo.


Ku rwego rw’imibanire, gukoresha ubwenge bw’ubukorano cyane bishobora gutuma abantu bagira umwanya muto wo gusabana n’abandi, bikaba byatuma habaho kwigunga no kugabanyuka kw’imibanire myiza.Ikindi kibazo ni umutekano w’amakuru bwite. Iyo abantu basangiza amakuru yabo kuri sisitemu z’ikoranabuhanga, hari ibyago by’uko ayo makuru ashobora gukoreshwa nabi cyangwa agatakara. Ni ngombwa ko abantu bakoresha ubwenge buhangano nk’inyunganizi, ntibube umuyobozi w’ubuzima bwabo. Kwigenga mu mitekerereze no gukoresha ubwenge karemano bikwiye gukomeza kuba ingenzi.


Mu mashuri, abarimu bagomba gufasha abanyeshuri kumenya uko bakoresha ubwenge buhangano mu buryo bubafasha kwiga, aho kubukoresha mu buryo bubabuza kwitekerereza ubwabo. Mu kazi, abakozi bagomba kubufata nk’igikoresho cyunganira imirimo yabo, aho kuba igisimbura ubushobozi bwabo.


Ubwenge buhangano ni kimwe mu bintu bikomeye bimaze kugerwaho muri iki kinyejana turimo. Bufite ubushobozi bwo guhindura ubuzima bw’abantu mu buryo bwiza cyane, ariko busaba ubwitonzi n’ubushishozi mu mikoreshereze yabwo. N’ubwo impungenge zikomeje kwiyongera, abahanga mu by’ikoranabuhanga basobanura ko ikibazo atari iri koranabuhanga ubwaryo, ahubwo ari uburyo rikoreshwa. Igihe rikoreshejwe neza, rishobora kuba umufasha wa muntu; rikoreshejwe nabi, rihinduka umusimbura we.

Abanditsi

Picture of Placide Bizimana
Placide Bizimana

Placide Bizimana ni Umwarimu w’Ikinyarwanda mu Iseminari Nto yo ku Rwesero, akaba ari n’Umukozi Wungirije Ushinzwe Kunononsora Inyandiko (Editorial Assistant) mu kigo Kingura. Yize mu Iseminari Nto yo ku Rwesero ahakomereza mu Ishami ry’Indimi n’Ubuvanganzo, nyuma akurikira amasomo ya Filozofiya mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi, aho yakuye Impamyabumenyi y’Ikiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0). Yakomereje kandi amasomo ye muri Kaminuza ya UTAB mu Ishami ry’Icyongereza n’Ikinyarwanda, ahakura Impamyabumenyi y’Ikiciro cya Mbere cya Kaminuza (A1). Yabaye umurezi mu Ishuri Ryisumbuye rya EFA Nyagahanga aho yigishaga Icyongereza n’Ikinyarwanda, mbere yo kwinjira mu Iseminari Nto yo ku Rwesero mu 2019, aho akorera kugeza magingo aya. Azwiho ubunyamwuga, ubwitange n’urukundo rwo guteza imbere ururimi kavukire, bikagaragarira mu byemezo by’ishimwe yagiye ahabwa. Afite uburambe mu nganzo y'amazina y’inka ndetse no mu miyoborere y’imisango y’ubukwe n’ibitaramo.