Search
0
Nta bicuruzwa biri mu mutwaro
0
Nta bicuruzwa biri mu mutwaro

Umuganura: Umurage Uhuza Amateka, Ubumwe n’Iterambere by’u Rwanda.

Mu gihe Abanyarwanda bitegura kwizihiza Umuganura, benshi bawufata nk’umunsi wo gusangira umusaruro no kwishimira ibyagezweho. Nyamara, amateka agaragaza ko Umuganura urenze ibyo kurya no kwishima. Ni umurage ndangamuco umaze ibinyejana byinshi, ushingiye ku gushimira Imana, guha agaciro umurimo no gukomeza ubumwe bw’Abanyarwanda. Mu Rwanda rw’uyu munsi, Umuganura ukomeje kuba ikimenyetso cy’uko umuco ushobora kuba inkingi y’iterambere rirambye n’ubwiyunge.


Amateka y’Umuganura asubira mu Rwanda rwo hambere, mbere y’ubukoloni. Nk’uko umuhanga mu mateka Alexis Kagame abyandika, Umuganura wari umwe mu mihango ikomeye yakorwaga buri mwaka nyuma y’isarura ry’ibihingwa by’ingenzi, cyanecyane amasaka. Icyo gihe, Abanyarwanda bizeraga ko umusaruro ari umugisha utangwa n’Imana kandi ko ugomba gushimirwa mbere y’uko utangira kuribwa n’abaturage.


Mbere y’uko abaturage barya ku musaruro mushya, umwami yabanzaga kuwuganura mu muhango wari ufite igisobanuro gikomeye. Nyuma y’uwo muhango ni bwo abaturage bose batangiraga kuganura mu miryango yabo. Uwo muco wagaragazaga ko umusaruro atari uw’umuntu ku giti ke gusa, ahubwo wari umutungo wagombaga guteza imbere Igihugu cyose. Wibutsaga buri wese ko amajyambere aturuka ku murimo, ku bufatanye no ku gushimira ibyo umuntu agezeho.


Umuganura wari ugamije byinshi birenze gusangira ibiribwa. Icya mbere, wari uburyo bwo gushimira Imana ku musaruro no gusabira Igihugu gukomeza kugira amahoro n’uburumbuke. Icya kabiri, wari umwanya wo guha agaciro umurimo no gushimira abahinzi n’aborozi babaga baragize uruhare mu gutunga Igihugu. Icya gatatu, wari umwanya wo gushimangira ubumwe, aho abakire n’abakene, abato n’abakuru bahuriraga hamwe bagasangira nta vangura. Wari n’umwanya wo kwigisha urubyiruko indangagaciro z’umuco nyarwanda zirimo gukunda Igihugu, kubahana no gufashanya.


Muri uwo muhango, abakuru b’imiryango baboneragaho umwanya wo kuganiriza abakiri bato amateka y’Igihugu n’akamaro k’umurimo. Babibutsaga ko umusaruro mwiza uturuka ku muhate, ko ubutunzi budashingiye ku mahirwe, ko ahubwo bushingiye ku murimo no ku bufatanye. Ni yo mpamvu Umuganura wafatwaga nk’ishuri ry’umuco n’indangagaciro, aho ubumenyi bwatangwaga mu mvugo no mu bikorwa.


N’ubwo uyu muco wigeze gucika intege mu gihe cy’ubukoloni no mu myaka yakurikiyeho, ntiwigeze wibagirana mu mitima y’Abanyarwanda. Mu rwego rwo kongera guha agaciro umurage ndangamuco no gukomeza kubaka Igihugu gishingiye ku ndangagaciro zacyo, Umuganura wongeye gusubizwaho nk’umunsi w’ikiruhuko rusange mu mwaka wa 2011. Kuva icyo gihe, wizihizwa buri wa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Kanama, ukaba umwanya wo kwishimira umusaruro no kongera kwiyemeza gukorera Igihugu.


Uyu munsi, Umuganura ufite igisobanuro cyagutse kurushaho. Ntuvuga gusa umusaruro wo mu murima, ahubwo unagaragaza ibyo Abanyarwanda bagezeho mu burezi, ubuzima, ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ibindi bikorwa biteza imbere imibereho. Umukozi wakoze neza, umunyeshuri watsinze, umushakashatsi wahimbye udushya cyangwa umucuruzi wateje imbere ibikorwa bye na bo baba bafite umusaruro wo kuganura.


Hari kandi isomo rikomeye Umuganura uha Abanyarwanda muri iki gihe. Buri mwaka, Igihugu kibanza kunyura mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho hibukwa inzirakarengane zazize Jenoside, hagasuzumwa amateka ndetse hagafatwa ingamba zo gukomeza kubaka ubumwe. Nyuma y’icyo gihe cyo kuzirikana no kwiyubaka, Umuganura uza nk’ubutumwa bw’ikizere, wibutsa Abanyarwanda ko n’ubwo amateka yababaje Igihugu, umurimo, ubumwe n’ubufatanye ari byo bizakomeza kukiganisha ku iterambere. Muri ubwo buryo, Umuganura uba ikimenyetso cy’urugendo rw’Igihugu ruva mu mateka aruhije rukagana ku kerekezo gishingiye ku mahoro, ubwiyunge n’iterambere.


Abasesenguzi b’umuco bavuga ko igihugu kidashobora kugera ku iterambere rirambye, kitita ku ndangagaciro zacyo. Mu Rwanda, Umuganura ni urugero rugaragaza ko umuco ushobora gufasha abaturage kwigira, gukorera hamwe no kubaka ejo hazaza. Mu gihe Isi ihanganye n’ibibazo by’ihindagurika ry’ikirere, ubukungu n’ikoranabuhanga rihinduka vuba, indangagaciro zo gukora, gusangira no kubungabunga ubumwe zigishwa n’Umuganura zirushaho kugira akamaro.
Urubyiruko rufite uruhare rukomeye muri uru rugendo. Ababyeyi, amashuri n’inzego z’umuco basabwa gukomeza kurwigisha amateka y’Umuganura kugira ngo rutazatakaza umurage waranze Abanyarwanda. Gusigasira umuco si ugusubira inyuma; Ni ugushinga imizi kugira ngo Igihugu kibashe guhangana n’ibibazo by’ejo hazaza gifite indangagaciro zikomeye.


Mu gusoza, Umuganura si umuhango wo kwizihiza umusaruro gusa. Ni ishusho y’u Rwanda rwubakiye ku murimo, ubumwe, ubusabane no gushimira ibyo rumaze kugeraho. Ni umurage ukwiye gusigasirwa no gukomeza kwigishwa abakiri bato, kuko ari umwe mu nkingi zubaka Igihugu gifite amateka yubahwa, abaturage bunze ubumwe n’ikerekezo k’iterambere rirambye.

Abanditsi

Author picture

Inkuru Zakunzwe